Iriburiro ku bisigo :

Mu banyabwenge b'ubushakashatsi bwerekeye iby'Umuco Karande w'i Rwanda, Padri Kagame ni we wihase cyane kwiga Ibisigo, aragumya arabikoranya, arabishishoza, abihindura mu gifaransa, akajya abisohora mu bitabo n'ibinyamateka byo hirya no hino. Ibyinshi mu Bisigo Padri Kagame yakoranije, yasize koko abisohoye mu bitabo, ariko kenshi yakundaga kubishyira mu gifaransa.

Intebe y'Abasizi Abasizi bakuranwaga ibwami, ku buryo hagombaga kuba hari babiri cyangwa batatu byibura. Ni bo bamenyaga byinshi mu mateka y'u Rwanda, kandi bakamenya no kuyavuga mu mvugo nziza, bakayashyira mu mivugo iboneye kandi inonosoye. Ibwami rero habaga Intebe y'Abasizi, ntibe yabura uyicaraho.

Iyo Ntebe y'Abasizi yashinzwe n'Umugabekazi Nyiraruganzu Nyirarumaga, nyina wa Ruganzu Ndori. Abami barayimenyaga cyane, bakayubahiriza, bakagabira Abasizi, bakabafata neza cyane, nk'uko nyine uwo Mugabekazi yasize abigennye abishinze, buri ngoma ikita ku bayo basizi, ntibagire icyo babura.

Ibisigo rero burya ngo ni bikuru cyane mu Rwanda, ariko uwo Mugabekazi ni we watumye bikomera cyane. Bavuga ko we na Ruganzu ubwabo basize ibisigo byinshi. Uwo Mugabekazi rero yaje gukoranya ibisigo byari biriho, arabiringaniza neza, atuma banarema n'ibindi byinshi, maze ashinga n'Intebe y'Abasizi, ngo bajye babona uko bigisha abato, ubusizi bushobore gusagamba.

Iyo Ntebe yari ishinzwe no kuzigama uwo mutungo w'u Rwanda. Guhera kuri iyo ngoma, abami n'abagabekazi bakurikiyeho bakomeje uwo murimo wo kwigisha, kuzigama no gutubura Ibisigo.

Uko Kagame yandukuye Ibisigo Abasizi bamaraga gusiga igisigo, bakakivuga, bakacyigisha abandi, kikaba aho, bikamenyekana ko kiri mu mutwe wa naka n'uwa naka. Ibyo Padri Kagame yarabisobanuye, avuga ukuntu abantu bajyaga bamenya ko ariho akoranya ibisigo bya kera byabwirwaga umwami, bakajya batumanaho, bakazabwira Kagame ufite igisigo iki n'iki, maze akajya iwabo, cyangwa se akabatumira, ibyo bamubwiye akabyandika, akanabifata ijwi mu mashini. Murumva rero ko byari nk'ibitabo koko.

Abasizi Padri Kagame yashoboye kugeraho, yabakuyeho ibisigo 176. Ariko bimwe ntibyuzuye, kubera ko abari babizi neza bapfuye batarabyigisha abandi, cyangwa se Kagame atamenye aho abashakira.

Ubundi, nk'uko Kagame yabivuze, abasizi bakuranwaga ibwami, kugira ngo amatorero y'umwami n'ay'umugabekazi abone uyigisha, kandi mu bitaramo by'ibwami hahore hari umuhanga w'Ibisigo. Ariko muri iyo myaka ibintu byari byarahindutse, ikizungu cyarageze ibwami.


Urundi rutonde
Urukumbuzi rwa Sekarama (1) :
Intege z'ubusaza za Sekarama :
Nugururiye Inyange (1) :
Sekarama asaba umwambaro :
Marebe atemba amaribori (1) :
Nyambo iruta ibigarama (1) :
Nacumuye iki Mwimanyi ? (1) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (1) :
Naje kubika u Burundi (1) :
Umunyamerwe (1) :
Naje kubara inkuru (1) :
Indyoheshabirayi (1) :
Ibyiruka rya Maheru (1) :
Iriburiro ku bisigo :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 1 :
Indyoheshabirayi (2) :
Indyoheshabirayi (3) :
Indyoheshabirayi (4) :
Indyoheshabirayi (5) :
Indyoheshabirayi (6) :
Indyoheshabirayi (7) :
Indyoheshabirayi (8) :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 2 :
Indyoheshabirayi(Ibisobanuro) 3 :
Marebe atemba amaribori (2) :
Marebe atemba amaribori (3) :
Marebe atemba amaribori (4) :
Marebe atemba amaribori (5) :
Marebe atemba amaribori (6) :
Marebe atemba amaribori (7) :
Nacumuye iki Mwimanyi ? (2) :
Naje kubara inkuru (2) :
Naje kubara inkuru (3) :
Naje kubara inkuru (4) :
Naje kubika u Burundi (2) :
Naje kubika u Burundi (3) :
Naje kubika u Burundi (4) :
Naje kubika u Burundi (5) :
Ibyiruka rya Maheru (2) :
Ibyiruka rya Maheru (3) :
Ibyiruka rya Maheru (4) :
Ibyiruka rya Maheru (5) :
Ibyiruka rya Maheru (6) :
Ibyiruka rya Maheru (7) :
Ibyiruka rya Maheru (8) :
Ibyiruka rya Maheru(11) :
Ibyiruka rya Maheru (9) :
Ibyiruka rya Maheru(10) :
Ibyiruka rya Maheru(12) :
Indyoheshabirayi (9) :
Indyoheshabirayi(10) :
Indyoheshabirayi(11) :
Indyoheshabirayi(12) :
Indyoheshabirayi(13) :
Indyoheshabirayi(14) :
Indyoheshabirayi(15) :
Indyoheshabirayi(16) :
Indyoheshabirayi(17) :
Indyoheshabirayi(18) :
Indyoheshabirayi(19) :
Indyoheshabirayi(20) :
Indyoheshabirayi(21) :
Indyoheshabirayi(22) :
Indyoheshabirayi(23) :
Indyoheshabirayi(24) :
Indyoheshabirayi(25) :
Indyoheshabirayi(26) :
Indyoheshabirayi(27) :
Indyoheshabirayi(28) :
Indyoheshabirayi(29) :
Nugururiye Inyange (2) :
Nugururiye Inyange (3) :
Nyambo iruta ibigarama (2) :
Nyambo iruta ibigarama (3) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (2) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (3) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (4) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (5) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (6) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (7) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (8) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (9) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(10) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(11) :
Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(12) :
Umunyamerwe (2) :
Urukumbuzi rwa Sekarama (2) :